Ibijyanye n'ibanga
Uru rubuga rugengwa n'aya mabwiriza Privacy Policy. Uretse ayo mabwiriza, ibi bikurikira bireba abaza mu makoraniro y'Abahamya ba Yehoa n'abavolonteri.
Abaza mu ikoraniro n'abavolonteri
Abasaba kuza mu ikoraniro y'Abahamya ba Yehova, ryaba ikoraniro mpuzamahanga cyangwa ikoraniro ryihariye baba batanze amakuru abareba, urugero nk'amazina yabo, igihe bavukiye, aderesi zabo, nomero ya telefoni n'andi makuru. Abasabye kuza mu ikoraniro baba bemeye ko ayo makuru azakoreshwa n'ibiro by'ishami by'Abahamya ba Yehova byateguye iryo koraniro, hamwe n'abakora muri komite ishinwe kwakira abashyitsi bapanga ibiikorwa byose bijyanye n'ikoraniro. Nanone abaza mu ikoraniro baba bemeye ayo makuru yabo ahabwa za hoteli bazacumbikamo, n'abakorana n'izo hoteli kugira ngo babakorere rezerivasiyo cyangwa babaha izindi serivise. Abasabye kuza mu ikoraniro baba nanone bemeye ko amakuru yabo ashobora guhabwa ibiro by'ishami byateguye ikoraniro cyangwa ikigo kiri mu gihugu kidatanga umutekano w'amakuru ku rwego rumwe n'igihugu ubu atuyemo.
Abavolonteri bafasha ibiro by'ishami gutegura ikoraniro batanga kuri uru rubuga amakuru aberekeye, urugero nk'amazina yabo, igihe bavukiye, aderesi, nomero za telefoni n'andi makuru. Iyo umuvolonteri atanze ayo makuru kuri uru rubuga, aba yemeye ko ayo makuru azakoreshwa n'ibiro by'ishami by'Abahamya ba Yehova byateguye iryo koraniro hamwe n'abakorana na komite zishinzwe kwakira abashyitsi.
Abaza mu ikoraniro n'abavolonteri baba bashobora kubona amakuru abekeye batanze iyo binjiye kuri uru rubuga. Komite zishinzwe kwakira abashyitsi na zo zishobora kugera kuri ayo makuru y'abazaza mu ikoraniro n'abavolonteri mu gihe bayakeneye kugira ngo bite ku byo abaje mu ikoraniro bakeneye kandi bavugane n'abavolonteri babasaba gifasha. Amakuru yerekeye uwaje mu ikoraniro akoreshwa gusa mu bijyane no kwita ku rugendo rwe n'ibyo akenera muri urwo rugendo no gutegura ibyo abaje mu ikoraniro bazakora. Amakuru yerekeye abavolonteri akoreshwa gusa mu bijyane n'ikoraniro.
Buri komite ishinwe kwakira abashyitsi izabona gusa amakuru y'abaje mu ikoraniro ishinzwe kwitaho n'abavolonteri bazakorana muri iryo koraniro. Ayo makuru azakoreshwa gusa mu bijyane no gutegura ibizakorwa mu ikoraniro n'bindi bikorwa bifitanye isano n'iryo koraniro kandi azahita asibwa ikoraniro rimaze kurangira ubwo atazaba agikenewe.
Abazaza mu ikoraniro n'abavolonteri bashobora guhitamo kudatanga amakuru aberekeye cyangwa bagasaba ko ayo makuru akurwa kuri uru rubuga. Iyo bigenze bityo, uwasabye kuza mu ikoraniro cyangwa umuvolonteri ntaba akemerewe kuza mu ikoraniro cyangwa ngo aribemo umuvolonteri.
Ibindi bisobanuro ku bijyanye n'uko amakuru yawe akoreshwa, hakubiyemo no kuyahererekanya n'uburenganzira ufite ku makuru yawe wabizanga aha Global Policy on Use of Personal Data page. Uburyo dukoresha cookies n'irindi koranabuhanga wabisanga aha Global Policy on Use of Cookies and Similar Technologies.